Guhesha umugisha ni ukuvuga imigambi cyangwa ibambe n’ubuntu bw’Imana k’umuntu no ku igihe.
Iyo dukoze ibyo twizeye, tuba tugomoroye imbaraga z’Imana kugira ngo zihindure umuntu (natwe, ubwacyu), cyangwa igihe, maze uwo muntu akaba m’umwanya imana ishaka ko abamo.
Umukristo wese agira ubutware n’ubushobozi bwo guhesha umugisha abandi mw’izina ry’Umwami Yesu maze akabona impinduka k’ubuzima bw’abantu no ku ibihe. Imbaraga zibonerwa m’umugisha zirenze imbaraga karemano zisanzwe; n’igikorwa cy’Umwuka Wera ndetse no kubaho kwawo, bizana ibyishimo, amahoro, ubutunzi n’uburumbuke kandi bikazana ubuzima bwiza, no guhirwa, n’uburinzi.
Muri aka gatabo gato, uzamenya uko umugisha ukora wige n’uko bahesha abakuvuma umugisha cyangwa abagushotora; uzamenya uko uhesha umudamu wawe umugisha, abana bawe, aho utuye inzu yawe, n’uko wisabira umugisha ubwawe; uko uhesha aho ukorera umugisha, ubutaka bwawe n’ubwoko bwawe – n’Imana ubwayo.
Ushobora guhindura Isi.